Petero Nzukira (1) :

Umunsi umwe, Petero Nzukira yari yiriwe atemera ibishyimbo mu ishyamba. Yari yakoze ataruhuka, kuva mu gitondo cy'urwanaga kugera mu mataha y'inka.

Akabwibwi kagiye gukwira ageze imuhira, asanga ibiryo bitarahwana, atangira kuvumagura umugore, ngo ni umunebwe.

Umugore aramuhindukirana ati «mbese Petero mugenzi wanjye, ko utahanye inabi? Ahubwo, umva ko abagore turi abanebwe, urareke ejo tuzagurane imirimo: nzirirwe ntema, nawe usigare mu mirimo y'imuhira, tuzarebe uzarusha undi kuvunika n'uzarangiza imirimo ye neza.»  Petero ati «ndabishimye, wabona ukazumva ukuntu umugabo avunika.

None ahari byazagutera kurushaho kunyubaha no kumenya ko ari njye ugutunze.»

Mu gitondo, izuba ritaraganya kurasa, umugore atora inkoni n'umuhoro, ajya mu ishyamba gutema. Yagiye yishimye cyane, arushanwa n'inyoni kuririmba. Petero we asigara imuhira.

Hashize umwanya atangira kwicwa n'irungu ry'imuhira. Ariko yanga kwiheba, agerageza kurirwanya.

Niko kubuganiza amata mu gisabo, atangira kuyacunda n'ubuhanga bwinshi! Nk'uko bisanzwe n'ubundi, umurimo mushya utera umwete.

Ariko agasusuruko kamaze gukwira, Petero atangira kwuma mu mihogo. Aherako ajya gushakira akayoga mu rwina bataramo inzagwa.

Urwagwa rwari rutaze mu gitariro kinini cy'idebe.

Icyo kidebe cyari giteretse ku gasenge ku mitambiko itatu, kandi cyari gifite urufunguriro rw'icyuma mu ndiba.

Nuko Petero amaze gukiranura ako kuma kafungaga, agiye gutega ibirika ku mwenge w'igitariro, yumva ingurube irafutagira amata mu muryango w'inzu.

Niko gutera hejuru ati «amata yanjye we, yashize!»  Uko yagafashe ibirika mu ntoki, ahita yiruka, maze asanga igisabo gihennye n'ingurube yigaragura mu kiziba cy'amata.

Ingurube imubonye ishaka guhunga, igihe igiye kumucaho, ayiguherereza ibirika mu nsina y'ugutwi, ingurube yikubita hasi, irashya rimwe gusa! Igihe akiyikorakora yicuza icyo akoze, yibuka yuko yasize adafunze igitariro, ahubuka nk'iya Gatera, yihina mu mwobo, anyerera mu kiziba cy'urwagwa, yicura intembe. .../....

Iburikira murabisanga kuri paji (page) Petero Nzukira (2) ....